Rutsiro: Barataka ko barembejwe n’ubujura, nyuma yo kwegerezwa Umudugudu w’icyitegererezo

Abaturage bo mu karere ka Rutsiro bavuga ko barembejwe n’ubujura, nyuma yo kwegerezwa Umudugudu w’icyitegererezo abawutujwemo akaba ari nabo bakekaho kubakorera ubu bujura bukabije, aho bamwe basigaye babijujutira bavuga ko barutwa n’ishyamba ryari ribakikije bataraza kuhatuzwa.

Aba ni abaturage bo mu murenge wa Nyabirasi, akagari ka Cyivugiza ho mu mudugudu wa Rukomero bavuga ko barembejwe n’ubujura bukabije bakorerwa n’abo Leta yaje gutuza impande zabo.

Nyuransibura yagize ati “Ubujura buri hano buradukabirije, ntiwabasha kweza igitoki munsi y’urugo, iyo mvura iguye abaturanyi batujwe mu cyitegererezo ntibayugama bahita bigaba mu mirima yacu.”

Akomeza avuga ko aba baturanyi babo babasubije inyuma, agashingira ku kuba baribye ingurube y’umwana we yendaga kubyara bakayirya.

Undi muturage ahamya ko yacuruzaga ubuconco aba baturanyi babo batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo bamwibye, agahamya ko ntako babayeho kuko basubiye inyuma.

Mukahigiro Melanie avuga ko banze gukora ngo bazarya iby’abaturage, kwiba bakabigira akazi.

Uyu mubyeyi ubona ageze muzabukuru avuga ko inzara ibamereye nabi, ku buryo byageze ubwo bamwe mu baturage bagiye kwiba imyumbati batazi ko ari Mushikuzi ikicamo abana babiri.

Mpirwa Migabo, Gitifu w’Umurenge wa Nyabirasi avuga ko ari kenshi bagiye bakira ibirego by’aba baturage batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo bakekwaho ubujura, ariko kenshi bagahita bashyikirizwa RIB.

Ingo zituye hafi y’umudugudu wa Rukomero
Mukahigiro Melanie avuga ko barembejwe n’insoresore zanze gukora