Rutsiro: Batewe inkeke n’inzu batujwemo na Leta zihora zibagwaho

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro bavuga ko batewe inkeke n’amazu batujwemo na Leta, ahora yibasirwa n’ibiza akabagwaho.

Aba ni abaturage bo mu murenge wa Nyabirasi, akagali ka Cyivugiza ho mu mudugudu wa Rukomero, bavuga ko ubwo bahabwaga aya mazu na Leta byari ibyishimo ariko kuri ubu basigaye barara imitima itari hamwe bakeka ko za zabagwaho.

Ubwo intambweMedia twageraga kuri uyu mudugudu wa Rukomero, twahasanze umuturage utuye munzu imaze ibyumweru bibiri ivuyeho igisenge.

Abatuye uyu mudugudu bose bavuga ko bahorana inkeke ko iyo imvura iguye bikanga ko inzu zabagwaho, ku mpamvu bavuga ko zubatswe mu manegeka.

Aba baturage kandi bavuga ko izi nzu zatangiye kwangirika batazimaramo n’icyumweru, kuko hari uwo yagwiriye Imana igakinga akaboko.

N’ubwo bimeze uku, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo yabwiye RadioTV10 ko impamvu izi nzu zikunda kwangirika ari uko zubatswe mu buryo bw’imiganda, kandi zikubakwa amatafari atumye neza.

Inzu batujwemo zikomeje kwangirika umusubirizo, ibiteye abazitujwemo guhorana ubwoba