Uwareze Umunyamakuru Manirakiza yandikiye urukiko amuha imbabazi

Nzizera Aimable, wavuze ko Manirakiza Théogène washinze ikinyamakuru Ukwezi gifite n’umuyoboro wa YouTube Ukwezi TV yakoresheje ibikangisho yandikiye Urukiko amuha imbabazi.

Nzizera Aimable waregaga Umunyamakuru Manirakiza Théogène kumukangisha, kumusebya, yamenyesheje urukiko ko yamubabariye, ko mu bushishozi bwarwo rwategeka ko akurikiranwa adafunzwe kugira ngo akomeze kwita ku muryango.

Mu ibaruwa yo ku wa 10 Ugushyingo yasomwe mu rukiko, Nzizera yagize ati “Nyuma y’ikiganiro nagiranye na Manirakiza Theogene akoresheje telefoni ya Gereza ya Nyarugenge ndetse hamwe n’intumwa yantumyeho mu bihe bitandukanye; mbandikiye mbamenyesha ko namaze kumubabarira ku giti cyanjye nkaba ntacyo nkimukurikiranyeho.”

Manirakiza yagaragaje ko yavuganye na Nzizera nyuma yo kumenya ko ashaka kureka ikirego.

Yabwiye Urukiko ko nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma Nzizera amubabarira ku cyaha atakoze ahubwo ko yari akwiye gutanga amakuru yuzuye afasha ubutabera.

Ati “Sinkeneye ko umuntu ambabarira ku bintu ntakoze ahubwo yari akwiye kuvugisha ukuri akagaragaza ko yambeshyeye.”

Mu iburanisha ribanza, Ubushinjacyaha bwavuze ko muri Mutarama 2023, Manirakiza yakoze inkuru isebya Nzizera Aimable ifite umutwe ugira uti “Nzizera uzwiho guhemukira Rubanda icyo agamije ni ugusebya umurimo w’Imana.”

Iyi nkuru ngo Nzizera yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 kugira ngo Manirakiza ayikureho.

Muri Kanama 2023 kandi ngo Manirakiza yongeye koherereza Nzizera ikiganiro kigamije kumutera ubwoba, gifite umutwe ugira uti “Operasiyo mafia: Uko Nzizera yemeye gukorana n’Interahamwe ngo azagororerwe isambu.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko icyo gihe Nzizera yatanze ibihumbi 200 Frw ngo iyo nkuru atayitambutsa, kuko yari yamuhaye ikiganiro ariko kitarashyirwa aho buri wese ashobora kukireba [Unlisted].

Umunyamakuru Manirakiza yagaragaye mu Rukiko yambaye impuzankano iranga abari kugororwa

Uwunganira Manirakiza mu mategeko, Me Jean Paul Ibambe avuga ko iyi baruwa ikwiye kwiyongera ku mpamvu zafasha urukiko kurekura Manirakiza agakurikiranwa adafunze.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi nibwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyamakuru Manirakiza Theogene washinze ikinyamakuru Ukwezi gikorera kuri murandasi cyo kimwe n’umuyoboro wa Youtube witwa Ukwezi Tv, icyo gihe uru rwego rwatangaje ko akurikiranyweho kwakira ruswa ndetse ko yafatiwe mu cyuho.

Nyamara mu rukiko iki kirego cyahinduriwe izina cyitwa icyo gukangisha gusebanya mu itangazamakuru.